Abanyarwanda batanu bamaze amezi 16 bahingira amafaranga 22 muri Uganda

Yanditswe na KT Radio Team August 6, 2019 - 14:00

 

Jean d’Amour Nizeyimana na bagenzi be bane, bamaze amezi 16 bafungiye muri Uganda, baratangaza ko bakoreshwaga imirimo y’uburetwa kandi ku gahato, ku munsi buri wese akabarirwa amashiringi 100 ya Uganda, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 22.

Aya mafaranga ngo ni nayo babahayemo itike ibacyura mu gihe bari barangije igifungo cyabo.

Bavuga ko muri gereza bari bafungiyemo Abanyarwanda bafatwa nabi, ku buryo n’urwaye adahabwa ubuvuzi.

Aba banyarwanda bavuga ko bafungiwe muri Uganda mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka ushize wa 2018, bashinjwa kuba barabaga muri icyo gihugu nta byangombwa babifitiye, gusa bo bakavuga ko bari babifite.

Aba bose uko ari batanu bafunguwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2019, bagera mu Rwanda tariki ya 03 Kanama 2019.

 

Umva inkuru irambuye hano: