Nyuma y’imyaka icyenda Polisi y’u Rwanda isize isura nziza muri Haiti

Yanditswe na KT Radio Team August 6, 2019 - 10:42

Polisi y’igihugu iratangaza ko mu myaka icyenda ishize abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti, basize isura nziza muri icyo gihugu kubera kuzuza neza inshingano zabo no kubana neza n’abaturage baho. Byatangajwe kuri iki cyumweru 04 Kanama 2019, ubwo abapolisi 140 bagize icyiciro cya cyenda ari nacyo cya nyuma cya Polisi y’igihugu y’u Rwanda yakoreraga ubutumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti bageze mu Rwanda kuri iki cyumweru 04 Kanama 2019.

Aba bapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro, bakigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, bakiriwe n’umuvugizi wa pilisi y’igihugu CP John Bosco Kabera, abashimira ubwitange bagaragaje mu kazi bari bashinzwe mu gihugu cya Haiti.

Kuva mu mwaka wa 2011 polisi y’igihugu cy’u Rwanda yatangira kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro, hari hamaze kujyayo ibyiciro icyenda, bigizwe n’abapolisi 1360.

Aba bapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro bakaba bahawe akaruhuko k’icyumweru kimwe bari mu miryango yabo, nyuma bakazamanyeshwa aho bazakomereza imirimo yabo.

Umva inkuru irambuye hano: