Burera: Abarangije muri Kaminuza y’Ubuvuzi basabwe guhangana n’ibyorezo nka Ebola

Yanditswe na KT Radio Team August 12, 2019 - 12:37

Ejo ku cyumweru, Abanyeshuri 46 barangije icyiciro cya Gatatu muri Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi UGHE(University of Global Health Equity), bahawe impamyabumenyi zibemerera kujya hirya no hono ku isi guhangana n’ibibazo byugarije ubuzima.
Dr. Paul Farmer wari uhagararriye Partners in Health, yavuze ko mu bumenyi abanyeshuri bahawe yizeye ko buzabafasha mu guhangana n’ikibazo cy’indwara ya Ebola ndetse n’ibindi byorezo binyuranye bikomeje kwibasira afurika, ashima na Leta y’u Rwanda uburyo idahwema gushakira ibisubizo ibibazo by’ubuzima.
Ni ku nshuro ya gatatu iyo Kaminuza itanze impamyabumenyi kuva yatangira mu mwaka wa 2015. Abahawe impamyabumenyi bakaba baturutse mu bihugu 11 byp muri Africa, Aziya ndetse na Amerika.
Ni umuhango witabiriwe kandi na Madame Jeanette Kagame.

Umva inkuru irambuye hano: