U Burundi, Kongo cyangwa ONU babishatse Abanyamulenge bahabwa ubutabera – Umunyamategeko

Yanditswe na KT Radio Team August 14, 2019 - 14:17

Abanyamulenge bavuga ko igihugu cy’Uburundi n’icya Kongo cyangwa se n’Umuryango w’Abibumye bibishatse, Abanyamulemge biciwe mu Gatumba ho mu Burundi mu w’2004, bahabwa ubutabera.

Abanyamulenge bari bateraniye mu rusengero rw’Itorero ry’Abametodiste mu Rwanda, ruherereye ahitwa i Ngoma mu Karere ka Huye, babigarutseho ejo tariki 13 Kanama, ubwo bibukaga ku nshuro ya 15 ubwicanyi bwakorewe ababo mu nkambi yo mu Gatumba.

Bibukaga ku nshuro ya 15 ubwicanyi bwakorewe ababo mu nkambi yo mu Gatumba, ariko banazirikana n’abandi bene wabo bahora bicirwa mu gihugu cyabo cya Kongo, bazira ko ari Abatutsi, ibyo bikaba byaratangiye mu mwaka w’1964.

Umva inkuru irambuye hano: