RSSB ihomba miliyari 20Frw buri mwaka kubera itangwa nabi rya mituweri

Yanditswe na KT Radio Team August 19, 2019 - 19:13

Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) gitangaza ko gihomba agera kuri miliyari 20Frw buri mwaka kubera ko amafaranga atangwa n’abanyamuryango ari make ugereranyije n’ayo icyo kigo cyishyura servisi z’ubuvuzi.
Byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’icyo kigo, Richard Tusabe, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kanama, kikaba cyari kigamije kugeza ku Banyarwanda ibyo ibyo kigo cyagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019.

Tusabe yavuze ko icyo kibazo giteye inkeke, gusa ngo barimo gushakisha uko cyabonerwa umuti urambye hagamijwe serivisi nziza.

Kugeza ubu RSSB ngo ifite umutungo mbumbe wa miliyari 1000Frw, ikagira abanyamuryango bizigamira buri kwezi ibihumbi 500 ndetse n’abishyura mituweri muri mwaka bagera kuri miliyoni 10.

Umva inkuru irambuye hano:

Tanga Igitekerezo