Abatanga serivise itanoze bakwiye kudahabwa umushahara – Mayor wa Nyagatare

Yanditswe na KT Radio Team August 23, 2019 - 13:12

Abaturage b’akarere ka Nyagatare baravuga ubucye bw’abakozi mu bigo by’ubuvuzi bw’ibanze (Postes de sante) butuma hari igihe batinda gutanga serivise.

Gusa ku rundi ruhande Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko uko ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze bigenda byiyongera ari nako umubare w’abagana ibigo nderabuzima n’ibitaro ugabanuka bityo bigatuma na serivise abarwayi bahabwa zihuta. Ariko nanone aburira abagitanga serivise zitanoze ko badakwiye no guhembwa.

Akarere ka Nyagatare gafite ibitaro bimwe, ibigo nderabuzima 20 n’amavuriro y’ibanze 53 kuri 86 ateganijwe.

Umva inkuru irambuye hano: