MIG irahumuriza abanyamigabane bayo bakekaga ko yabambuye

Yanditswe na KT Radio Team August 23, 2019 - 11:28

Isosiyete y’ishoramari ‘Multisector Investment Group’ (MIG), irahumuriza abaturage bo mu turere twa Nyamagabe, Huye na Nyaruguru bakekaga ko imigabane baguze yaburiwe irengero.

Ni nyuma y’uko bamwe mu baturage bagaragarije ko kuva bagura imigabane muri iyo sosiyete, batarongera guhura n’ubuyobozi bwayo, ngo bamenyeshwe uko imigabane baguze ikoreshwa, niba yunguka cyangwa yarahombye.
Rwasa Roger, umuyobozi mukuru wa MIG avuga ko ibikorwa byayo bihari kandi byagutse cyane, ndetse ko imigabane y’abanyamuryango nayo ihari kandi yunguka.

Ku kibazo cy’uko abanyamigabane ba MIG batamenya amakuru ku mikoreshereze y’imigabane baguze, Rwasa avuga ko iyo hazaba inama rusange bimenyeshwa abanyamuryango binyuze mu matangazo anyuzwa ahantu hatandukanye.

Isosiyete MIG yashinzwe mu mwaka wa 2004, igamije gukora ishoramari ryari rigamije kurandura ubukene mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru n’igice cy’akarere ka Huye.

MIG ifite abanyamigabane 890. Abenshi muri bo ni abaguze umugabane umwe (ibihumbi 10Frws), ariko hakaba n’abaguze imigabane igera ku bihumbi 99.

Umva inkuru irambuye hano:

Tanga Igitekerezo