Tokyo, Japan: Uruhare rw’abikorera ni nyamukuru mu iterambere rya Africa – Kagame Paul muri TICAD 2019

Yanditswe na KT Radio Team August 28, 2019 - 16:06

Perezida w’u Rwanda Kagame Paul, yabwiye abakuru b’ibihugu, za guverinoma na leta y’Ubuyapani bari mu nama mpuzamahanga ya Tokyo ku iterambere rya Africaon, ko uruhare rw’abikorera ari nyamukuru mu migambi igamije iterambere rirambye.
Umukuru w’igihugu yabivugiye i Tokyo mu Buyapani ahahuriye abakuru b’ibihugu bya Africa, za guverinoma na leta y’ubuyapani, mu nama mpuzamahanga ku iterambere rya Africa, izwi nka TICAD.