Haranozwa uburyo abagenda muri Bisi muri Kigali bajya bagenda babyishimiye

Yanditswe na KT Radio Team August 29, 2019 - 15:20

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko bufite gahunda yo kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, ku buryo abakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo rusanjye bazajya bagenda babyishimiye.

Mu kubishyira mu bikorwa hazashyirwa ingufu mu kwagura imihanda, gusana no kubaka imishya, ndetse hakaba hanatekerezwa kuzana imodoka za bisi zigendera ku muvuduko mwinshi kurusha izari zisanzwe.

Byatangarijwe mu kiganiro abayobozi b’umujyi wa Kigali baherutse gutorwa bagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2019.

Umva inkuru irambuye hano: