Umugore wakubiswe na Visi Meya amerewe ate?

Yanditswe na KT Radio Team August 31, 2019 - 10:51

Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze, Ndabereye Augustin akurikiranwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) nyuma yo gutabwa muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 30 Kanama 2019.

Uwo muyobozi arakekwaho icyaha cyo gukubita umugore we akamukomeretsa bikomeye, kugeza ubwo uwo mugore bimugiraho ingaruka z’ihungabana, ubu akaba arwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri aho akomeje kwitabwaho n’abaganga b’inzobere mu kuvura uburwayi buterwa n’ihungabana.

Umva inkuru irambuye hano: