Inkuru Nyamukuru

Gusoma no kwandika bikwiye kuba umuco w’abanyarwanda – Minisitiri Nyirasafari

todaySeptember 9, 2019 39

Background
share close

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, aravuga ko gusoma no kwandika bikwiye kongerwa mu mico iranga Abanyarwanda kugira ngo ubumenyi bugere kuri bose.

Yabivuze ejo ku cyumweru, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma no kwandika.

Mu kwizihiza uyu munsi hahembwe kandi abana 30, ni ukuvuga umwe muri buri karere, bahize abandi mu kwandika inkuru mu Kinyarwanda, akaba ari amarushanwa yari arimo abana bo mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye.

Aba bana bahembwe ibikoresho bitandukanaye by’ishuri, tablet ndetse na seretifika.

Ibikorwa byo gufasha abana kumenya gusoma Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu, bikurikiranwa n’umushinga ‘Mureke Dusome’, naho uwitwa ‘Soma Umenye’ ugahugura abarimu bigisha abo bana, bigaterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID).

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga kurushaho kuyifata neza

Perezida Paul Kagame yabwiye abaturiye Pariki y’igihugu y’ibirunga ko gufata neza iyo Pariki n’ibikorwa by’ubukerarugendo biyishamikiyeho, igihugu kibyungukiramo kandi nabo izo nyungu zikabageraho by’umwihariko. Umukuru w’igihugu yabivuze kuwa gatanu, mu birori byo kwita izina abana b’ingani ku nshuro ya 15. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu b’ibyamamare baturutse hirya no hino ku isi, barimo n’umuhanzi Meddy wahaye ingagi izina ry’imwe mu ndirimbo ze. Umva inkuru irambuye hano:

todaySeptember 7, 2019 42

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%