Inkuru Nyamukuru

Rwanda Peace Academy irimo kwiga uburyo Abanyarwanda bakomeza kubana mu mahoro

todaySeptember 19, 2019 46

Background
share close

Ishuri ryigisha amahoro (Rwanda Peace Academy) rifatanyije n’inzego zitandukanye, rirasuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka rinashakisha ibyarufasha gukomeza kubaka amahoro arambye.

Inama izamara iminsi ibiri ibera i Kigali kuva kuri uyu kane, yitabiriwe n’inzego za Leta hamwe n’izigenga zishinzwe umutekano, imiyoborere, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge, ubukungu, uburinganire, urubyiruko ndetse n’ububanyi n’amahanga.

Rwanda Peace Academy yanatumiye abayobozi b’ibigo byigisha amahoro bya bimwe mu bihugu bya Afurika, birimo Cameroon, Ethiopia, Ghana, Kenya, Mali, Nigeria, Zimbabwe na Sudan y’Epfo.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col Jill Rutaremara avuga ko barimo gusuzuma u Rwanda guhera nyuma y’umwaka wa 1994 , ibyakozwe ndetse n’ibigomba gukorwa kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kubana mu mahoro.

Mu byo ’Rwanda Peace Academy’ isabwa gushyira mu nyigisho zayo za buri munsi, nk’uko byifujwe n’Umuyobozi w’Umuryango Transparency International mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, ngo ntihagomba kuburamo isomo ryo gukora umurimo unoze.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%