IPRC-Huye irashishikariza abanyeshuri b’abatangizi gutangira amasomo banatekereza ku cyo bazamara

Yanditswe na KT Radio Team October 4, 2019 - 18:52

Abanyeshuri b’abatangizi mu mwaka wa mbere muri IPRC-Huye barasabwa gutangira amasomo yabo banibaza ku byo bazahanga byazabateza imbere bikanagirira u Rwanda akamaro, kuko ngo guhanga ibishya bidasaba gutegereza kurangiza amashuri.

Umuyobozi w’iri shuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro, Dr. Barnabé Twabagira, yabibabwiye ubwo basozaga icyumweru cyo gutozwa ubutore banamenyerezwa ibyo muri iri shuri, uyu munsi kuwa gatanu tariki 4 Ukwakira.

Muri IPRC-Huye muri uyu mwaka hagomba gutangira abanyeshuri 600, ariko abitabiriye icyumweru cyo kumenyerezwa ni 472. I28 bataraza nab o ngo bamaze kwiyandikisha, kandi bagiye bagaragariza ubuyobozi bw’iri shuri impamvu zo kutahagerera rimwe n’abandi.

Umva inkuru irambuye hano: