Inkuru Nyamukuru

Abagabye igitero mu Majyaruguru ngo bari bafite gahunda yo gufata igihugu

todayOctober 7, 2019 26

Background
share close

Mu ijoro ry’ejo ku cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2019, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu batanu mu bagabye igitero cyabaye ku wa gatanu w’icyumweru dusoje kigahitana abagera kuri 14 mu Akarere ka Musanze.

Aba ni abasore bari hagati y’imyaka 20 na 30 barimo batatu bari bambaye imyenda ya gisivili n’abandi babiri bari bambaye imyenda isa n’iyigisirikari cyo muri Kongo Kinshasa bavuga ko bakomoka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda aritwo Burera, Musanze, Kirehe, Gisagara n’undi uvuga ko aturuka muri DRC.

Bavuga ko bagabye iki gitero baturutse mu mashyamba ya Kongo Kinshasa mu mitwe yitwara girikare irimo n’uwiterabwoba wa FDLR.

Aba bose uko bafashwe bakaba nta byangombwa bibaranga bari bafite. Hanerekanywe imirambo ya bamwe mu barwanyi 19 biciwe mu bikorwa byo kubahiga bukware byakurikiye icyo gitero.
Kugeza ubu inzego z’umutekano zikaba zigishakisha n’abandi ari nako zikomeza gukaza umutekano mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abishwe n’abagizi ba nabi bashyinguwe

Abantu 14 baheruka kwicirwa mu gitero cyagabwe n’abagizi ba nabi mu karere ka Musanze kuri iki cyumweru bashyinguwe mu cyubahiro mu mirenge ya Musanze na Kinigi. Iki gitero cyanakomerekeyemo abantu 18 bari kuvurirwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima bitandukanye. Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV wari kumwe n’inzego zishinzwe umutekano muri iyi ntara yabwiye abaturage ko igisobanuro cyo kwibungabungira umutekano no kuwucunga ari ukuba maso no kugira amakenga y’abo batazi baza mu […]

todayOctober 7, 2019 53

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%