Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abishwe n’abagizi ba nabi bashyinguwe

todayOctober 7, 2019 52

Background
share close

Abantu 14 baheruka kwicirwa mu gitero cyagabwe n’abagizi ba nabi mu karere ka Musanze kuri iki cyumweru bashyinguwe mu cyubahiro mu mirenge ya Musanze na Kinigi.

Iki gitero cyanakomerekeyemo abantu 18 bari kuvurirwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima bitandukanye.

Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV wari kumwe n’inzego zishinzwe umutekano muri iyi ntara yabwiye abaturage ko igisobanuro cyo kwibungabungira umutekano no kuwucunga ari ukuba maso no kugira amakenga y’abo batazi baza mu bice batuyemo, bakirinda kujenjekera uwo ari wese ufite umugambi mubisha wo kuwuhungabanya.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2019 yatangaje ko mu gikorwa cyo guhiga aba bagizi ba nabi, inzego z’umutekano zimaze kwica abagera kuri 19, batanu bakaba aribo bamaze gufatwa mpiri. Police yijeje abaturarwanda ko umutekano muri ako gace ari wose, inaboneraho gushima abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagaragaje ubufatanye muri iki gikorwa.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abashaka kutwigisha uko tubaho, ntibazi ko twabayeho mbere yabo – President Kagame

President w’u Rwanda Kagame Paul ku wa gatandatu yifatanyije n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri gahunda ngarukamwaka ya Rwanda Day imaze kuba ubukombe nyuma y’imyaka 10 iyi gahunda itangiye. Rwanda Day y’uyu mwaka yabereye mu mujyi wa Bonn, wahoze ari umurwa mukuru w’ubudage. Muri iyi Rwanda Day president Kagame yahaye itike umukobwa urangije kwiga kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi wifuza kuza gukorera mu Rwanda.

todayOctober 6, 2019 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%