Kuki umwana akwita mama, papa cyangwa tonto aho kumureberera ukamuhohotera?
Iki kibazo cyibajijwe n'abahagarariye imiryango itari iya Leta mu Karere ka Huye, mu nama ku kwigira hamwe ku cyakorwa kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abana ricike, batumiwemo n’Urugaga rw'amadini n'amatorero mu kubungabunga ubuzima. Muri iyi nama bagize kuri uyu wa kabiri tariki 5 Ugushyingo, batahanye umugambi wo kutareberera abagirira abana nabi, bakabishishikariza n’abandi, kabone n'ubwo mu nshingano zabo hatabamo iyo kurwanya ihohoterwa.
Post comments (0)