Akora akazi ko gutunganya imisatsi atitaye ko yarangije kaminuza

Yanditswe na KT Radio Team November 9, 2019 - 19:49

Shallon Abahujinkindi warangije kaminuza mu ishami ry’icungamutungo n’ibruramari, yahisemo kwiga umwuga ujyanye n’ubwiza harimo no gutunganya imisatsi kuko yabonaga kubona akazi kajyanye n’ibyo yize bitoroshye none ubu ngo biramutunze.

Uwo mukobwa warangije kaminuza muri 2017, yanze gushomera ahitamo kujya kwiga umwuga abifashijwemo n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere uburezi n’amahugurwa (APEFE).