Menya impamvu habaho umukororombya, aho wageze imvura ikaburizwamo

Yanditswe na KT Radio Team November 19, 2019 - 16:23

Ni kenshi uzabona ko iyo imvura iguye izuba rirasiramo, mu kirere hahita hishushanyamo umukororombya ndetse n’imvura yari igiye kugwa ikayoyoka cyangwa ikagabanya ubukana yari izanye.

Umukororombya uba ari igice cy’uruziga rugizwe n’amabara arindwi, uhereye hejuru ugana hasi hakaba habanza ibara ry’umutuku, oranje, umuhondo, icyatsi cyerurutse(cyan mu cyongereza), icyatsi kibisi, ubururu ndetse na move.

Umwarimu wigisha ubugenge(Phyisique) mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC-Kigali), Habyalimana Projecte avuga ko umukororombya ari uruvangitirane rw’amabara agize urumuri izuba ritanga, rukamanuka rutagaragara kuko ari umweru, rwakubita ku bitonyanga by’imvura n’indi mikungugu iri mu kirere rukagaragarira amaso y’abantu rufite amabara atandukanye.

Ibindi byinshi ku mukororombya wabyumva mu nkuru ikurikira: