Mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagabanutseho 83%

Yanditswe na KT Radio Team December 2, 2019 - 17:42

U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya icyorezo cya SIDA, cyane cyane mu gukumira ubwandu bushya, bituma kugera mu mpera za 2018 haboneka igabanuka ry’ubwo bwamdu rya 83%.

Ibyo ni ibyagarutsweho na Madame Jeannette Kagame kuri uyu wa 2 Ukuboza 2019, ubwo yitabiraga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga kuri SIDA muri Afurika ibera i Kigali (ICASA 2019), akaba yabivugiye mu kiganiro cyamuhuje n’abandi bafasha b’abakuru ba bimwe mu bihugu bya Afurika bibumbiye mu ihuriro bise OAFLAD.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko imishinga inyuranye yo gufasha urubyiruko kumenya amakuru ari byo byatumye habaho iryo gabanuka.

Umva inkuru irambuye hano: