Amateka ya Dr. Nteziryayo wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Yanditswe na KT Radio Team December 4, 2019 - 19:22

Nyuma y’uko Dr Nteziryayo Faustin ashyizwe ku mwanya wa president w’urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda, umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha no muri Swede mu ishami ry’Amategeko Tom Mulisa, akaba azi Dr Nteziryayo by’umwihariko, aremeza ko azatanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’amategeko.

Tom Mulisa abishingira ku kuba Dr Nteziryayo afite ubunararibonye mu mategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga, ndetse bakaba baranigishanyaga muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko.

Umva Tom Mulisa mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu Prudence Nsengumukiza: