Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arasaba inzego z’ubutabera kwirinda ruswa kugira ngo batange urugero rwiza ku Banyarwanda bose. Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje amaze kwakira indahiro z’Abayobozi bashya b’Inzego z’Ubutabera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 06 Ukuboza 2019. Abarahiriye gutangira imirimo ni Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nteziryayo hamwe na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukamulisa Marie-Thèrese. Abandi barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika ni Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable hamwe […]