Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwarangije kubaka imiyoboro na sitasiyo y’amashanyarazi azacuruzwa mu karere ruherereyemo

todayDecember 6, 2019 33

Background
share close

Minisiteri y’Ibikorwa remezo(MININFRA) ibinyujije mu kigo gishinzwe Ingufu(REG), yagaragaje ibikorwa remezo byubatswe guhera muri Werurwe 2019, bizanyuzwamo amashanyarazi aturuka cyangwa yoherezwa hose mu gihugu no hanze yacyo.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb Claver Gatete yatashye sitasiyo nini kurusha izindi, kugeza ubu irimo kwakira no gukwirakwiza hirya no hino mu gihugu amashanyarazi aturuka kuri gazi metane iri mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi.

Iyi sitasiyo yubatswe i Nduba mu karere ka Gasabo, izunganirwa n’iya Birembo muri Bumbogo ndetse n’izindi eshatu zigiye kubakwa kugira ngo zizajye zikwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda hose no mu bihugu bituranye na rwo.

U Rwanda rumaze kubaka umuyoboro uzajya uzana ndetse wohereza amashanyarazi muri Uganda unyuze mu gace ka Mirama Hills karimo urugomero, hakaba n’undi unyura ku rugomero rwa Rusumo ruzatanga Megawati 80 ukazakomereza muri Tanzania.

Minisitiri Gatete akomeza avuga ko mu mezi arindiwi ari imbere hari undi muyoboro uzatanga Megawati 70 z’amashanyarazi azava kuri nyiramugengeri mu gishanga cy’Akanyaru, ukazanakomereza mu gihugu cy’u Burundi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibiza byangije imyaka n’inzu z’abaturage bibasiga mu gihirahiro

Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa kane ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu Akarere ka Musanze byibasiye amazu n’imyaka y’Abaturage biganjemo abo mu mirenge ya Muko, Kimonyi na Nkotsi. Mu gihe hagikorwa ibarura ry’ibyangijwe n’ibi biza ngo hamenyekane agaciro kabyo, kugeza ubu hamaze kumenyaka inzu 13 zasenyutse, imyaka irimo ibigori, ibishyimbo n’intoki. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buravuga ko bwahise butangira gufasha abagizweho ingaruka n’ibi biza mu kubona aho baba […]

todayDecember 5, 2019 29

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%