Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

todayDecember 6, 2019 81

Background
share close

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arasaba inzego z’ubutabera kwirinda ruswa kugira ngo batange urugero rwiza ku Banyarwanda bose.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje amaze kwakira indahiro z’Abayobozi bashya b’Inzego z’Ubutabera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 06 Ukuboza 2019.

Abarahiriye gutangira imirimo ni Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nteziryayo hamwe na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukamulisa Marie-Thèrese.

Abandi barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika ni Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable hamwe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique, ndetse na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Nkurunziza Valens.

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi barahiye kudakora imirimo bashinzwe nk’umugenzo cyangwa ibyo basabwa gusa, ahubwo ko bagomba kwita ku cyo amategeko amariye abaturage.

Perezida Kagame akomeza avuga ko ubutabera bugomba gushyigikira iterambere ry’u Rwanda muri rusange kugira ngo bihe icyizere abifuza kugira ibikorwa by’iterambere barukoreramo.

Asaba aba bayobozi b’inzego z’Ubutabera barahiye, gutangirira imirimo mishya ku kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza kugira ngo itazaba umuco.

Perezida Kagame yijeje Abayobozi bashya b’Urukiko rw’Ikirenga n’abo bafatanyije imirimo, ko azabatera inkunga bakeneye kugira ngo basohoze inshingano bashinzwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Basigaye bagirwa n’amarerero abahera abana amata.docx

Mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, hari ababyeyi bavuga ko nyuma yo kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa ku isoko by’umwihariko ibishyimbo, bari batangiye kwiheba bibaza uko abana babo bazakura. Izi mpungenge ariko ntabwo zikibakanga cyane kubera ko hari amarerero abahera abana amata, bityo bakaba bizeye ko nta kibazo cy’imirire mibi bazagira. Muri rusange mu Karere ka Nyaruguru hari amarerero 865. Uretse imidugudu ifite ayubatswe ku rwego rw’akagari, imidugudu yindi igiye […]

todayDecember 6, 2019 16

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%