Gutegereza imodoka igihe kirekire birarangirana n’ukwezi kwa Kamena

Yanditswe na KT Radio Team January 10, 2020 - 14:22

Urwego ngenzuramikorere RURA rurizeza abinubira gukererwa ku kazi mu mujyi wa Kigali bitewe n’imodoka zitinda kubageraho, ko iki kibazo ngo kizaba cyabaye amateka bitarenze ukwezi kwa Kamena muri uyu mwaka.

Iki kibazo cyo kubura imodoka kikaba gikunze kwigaragaza cyane mu masaha ya mu gitondo ndetse na nimugoroba mu gihe abantu bajya cyangwa se bava ku murimo.

Umuyobozi wa serivisi zo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Antony Kulamba avuga ko gutwara neza abantu mu mujyi wa Kigali biri mu nzira zo kuvugururwa muri uyu mwaka, ndetse ko hazaba hari ibigo bishya bitwara abagenzi mu buryo butandukanye n’ubwari busanzweho.

Mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka wa 2020 nibwo Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize umuryango w’abakoresha ururimi rw’icyongereza ku isi(CHOGaM) igomba guteranira mu Rwanda.

RURA ivuga ko n’ubwo iyo nama atari yo ishingirwaho kugira ngo serivisi z’ingendo zikoranwe ubuziranenge muri Kigali, ariko ngo igomba kuzasanga byaranogejwe.