Ababaga mu mashyamba ya Congo bakoreye Leta bashobora kuzahabwa ubwizigame

Yanditswe na KT Radio Team February 27, 2020 - 09:04

Bamwe mu babaga mu mitwe yitwara gisirikare mu mashyamba ya kongo bari guhugurirwa mu kigo cy’I Mutobo mu karere ka Musanze, bafite icyizere ko bashobora gusubizwa amafaranga bizigamiye ubwo bari mu mirimo inyuranye ya Leta.

Ni mu kiganiro baherutse kugirana na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, wabijeje ubutabera bunoze mu gihe bazaba basaba ibijyanye n’uburenganzira bwabo.

Umva inkuru irambuye hano: