Inkuru Nyamukuru

NAEB yatashye ububiko bw’imbuto n’imboga bwatwaye asaga miliyoni 980Frw

todayFebruary 27, 2020 36

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyamuritse ububiko bw’imboga n’imbuto bunabikonjesha mbere y’uko byoherezwa mu mahanga (Pack House).

Ubu bubiko bufite ubushobozi bwa metero cube 700 bukaba bwaratwaye asaga miliyoni 980 z’Amafaranga y’u Rwanda, ndetse bwubakwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere cyuzuye mu mwaka wa 2017.

Umuyobozi mukuru wa NAEB, Amb George William Kayonga, avuga ko ubwo bubiko ari ingenzi cyane kuko butuma ibyoherezwa hanze bigerayo bikunzwe. Akomeza avuga ko kwagura ububiko nk’ubwo bizakomeza, cyane ko ngo bitegura no kubaka ubundi aharimo kubakwa ikibuga cy’indege gishya cya Bugesera.

Ibyoherezwa hanze ahanini ni imiteja, urusenda, ibitoki, avoka, ibishyimbo, amatunda n’ibindi ku buryo ababikunda babibona ku isoko igihe cyose babyifuje.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yamaze imyaka ine arwaye umutima awukira mu byumweru bibiri

Simpunga Erneste warwaye umutima akagira amahirwe yo guhura n’abaganga b’inzobere bamuvuye agakira, aravuga ko afite inzozi zo kwiga akaba inzobere mu kuvura umutima kuko abawuvura bakiri bake. Ku myaka 14 ngo nibwo yamenye ko arwaye umutima, agize imyaka 16 ajya kwa muganga bakomeza kumuha imiti yo kumworohereza, kugeza habonetse abaganga b’inzobere bamubaze nyuma y’imyaka ine ahita akira nyuma y’ibyumweru bibiri bamubaze. Ubufasha yahawe n’ububabare abarwaye umutima bagira ngo nibyo byatumye […]

todayFebruary 27, 2020 38

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%