Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta

todayFebruary 27, 2020 27

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yashyizeho abayobozi bashya muri Minisiteri n’ibigo bya Leta.

Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:

Dr Ngamije Daniel yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Uwamariya Valentine aba Minisitiri w’Uburezi, Dr Bayisenge Jeannette aba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Mpambara Ines yagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Madamu Kayisire Marie Solange yagizwe Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Madamu Nyirahabimana Solina yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Bwana Tushabe Richard agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta.
Lt Col Dr Mpunga Tharcisse yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze.

Bwana Twagirayezu Gaspard yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
Naho Madamu IRERE Claudette agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ababaga mu mashyamba ya Congo bakoreye Leta bashobora kuzahabwa ubwizigame

Bamwe mu babaga mu mitwe yitwara gisirikare mu mashyamba ya kongo bari guhugurirwa mu kigo cy’I Mutobo mu karere ka Musanze, bafite icyizere ko bashobora gusubizwa amafaranga bizigamiye ubwo bari mu mirimo inyuranye ya Leta. Ni mu kiganiro baherutse kugirana na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, wabijeje ubutabera bunoze mu gihe bazaba basaba ibijyanye n’uburenganzira bwabo. Umva inkuru irambuye hano:

todayFebruary 27, 2020 36

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%