Inkuru Nyamukuru

Ibyo kurya birahari mutuze ntihagire uhangayika – Minisitiri Shyaka

todayMarch 25, 2020 25

Background
share close

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Anastase Shyaka arasaba Abanyarwanda kudahangayikishwa n’uko ibyo kurya bishobora kubura, kubera icyorezo cya COVID 19.

Nyuma yo kubona itangazo ry’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe arimo no gufunga amasoko n’amaduka, abantu benshi bagiye guhaha bakeka ko ahacururizwa ibyo kurya hazafungwa. Hari abakomeje kugira izo mpungenge bavuga ko bimwe mu byangombwa nkenerwa birimo n’ibiribwa bikomeje guhenda, ariko Minisitiri Shyaka avuga ko nta we ukwiye kugira impungenge ku biribwa kuko bihari.

Miniisitiri Shyaka avuga ko ibijyanye n’ubuhinzi n’ibyo Abanyarwanda bafungura bitahagaritswe gucuruzwa, ahubwo ko habayeho abitwa ba rusahurira mu nduru banze kugurisha ibyo kurya bashaka kuzamura ibiciro, hakaba n’abagiye bahaha ibyo kurya by’igihe kirekire bigateza ibibazo ku isoko birimo no kuzamura ibiciro kuko ibintu bikenewe na benshi mu gihe gito.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Radiyo na televiziyo bigiye kwifashishwa mu kwigishiriza abana iwabo

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi REB cyatangaje ko kigiye kwiyambaza ibitangazamakuru nka Radiyo na televiziyo kugira ngo abana batabasha kwiga mu buryo bw’iyakure bwashyizweho, na bo bakurikire amasomo. Ibyo biravugwa mu gihe hari urubuga REB yashyizeho rwa www.elearning.reb.rw ruriho amasomo n’ubundi bumenyi butandukanye, byafasha abanyeshuri n’abarezi muri iki gihe bari mu biruhuko bitari biteganyijwe. Gusa bamwe mu babyeyi bavuga ko iby’urwo rubuga batarabimenya ngo babe bafasha abana babo ndetse hakaba […]

todayMarch 25, 2020 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%