Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Ahmed na Trudeau kuri Coronavirus

todayMarch 26, 2020 44

Background
share close

President Paul Kagame kuwa gatatu yagiranye ibiganiro kuri telehpone na ministre w’intebe wa Canada Justin Trudeau n’uwa Ethiopia Dr Ahmed Abiy ku ngamba ibihugu birimo gushyira mu bikorwa ngo bikumire ubwandu bushya bw’icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha amahanga.

Mu butumwa umukuru w’igihugu yanditse kuwa gatatu kuri twitter, yavuze ko yagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na ministre w’intebe wa Canada Justin Trudeau ku kamaro k’ingamba zo kurengera ubuzima ku rwego rw’igihugu n’ubufatanye bugomba kuranga isi mu guhashya icyorezo cya Coronavirus no guhangana n’ingaruka ikomeje guteza.

Abayobozi bombi banaganiriye ku ngamba zigomba gufatwa mu rwego rusange, ingaruka iriya virus ikomeje kugira ku bukungu bw’ibihugu byombi no kuzishakira ibisubizo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%