Isoko ry’ibirayi mu Kinigi ryimuriwe ku makusanyirizo

Yanditswe na KT Radio Team March 27, 2020 - 09:47

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze buratangaza ko kuva muri iki cyumweru bwabaye bufashe icyemezo cyo guhagarika gucururiza ibirayi mu isoko rya Kinigi, ababikeneye basabwa kubigurira ku makusanyirizo ari mu tugari n’imidugudu.

Ubuyobozi bukaba bwafashe iki cyemezo mu rwego rwo kwirinda umubyigano w’abantu baturutse ahantu hatandukanye barimo n’abinjiraga mu gihugu mu buryo butemewe, baza kubigurira muri iri soko. Ibi bikaba byarateye impungenge z’uko bishobora kuvamo ingaruka zo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge asaba abaturage kutagira impungenge z’aho bakura ibirayi, kuko hashyizweho uburyo bwo gukorana n’ayo makusanyirizo.

Hegitari zirenga 1700 muri uyu murenge wa Kinigi nizo zari zahinzweho ibirayi hasarurwa toni zikabakaba ibihumbi 38 mugihe gishize cy’ihinga.

Umva inkuru irambuye hano: