Inkuru Nyamukuru

Oxfam yahagaritse ibikorwa byayo mu bihugu 18 n’u Rwanda rurimo

todayMay 21, 2020 28

Background
share close

Umuryango mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’akarengane (Oxfam) wahagaritse ibikorwa byawo wakoreraga mu bihugu 18 n’u Rwanda rurimo kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Mu itangazo wasohoye kuwagatatu tariki ya 20 Gicurasi 2020 uyu muryango watangaje ko ugiye gusubukura ibikorwa byawo hirya no hino ku Isi ariko kubera ihungabana ry’ubukungu kubera icyorezo cya Coronavirus, ibyo bikorwa bisubukurwa ariko ntibigere mu bihugu 18 muri 66 uwo muryango wari usanzwe ukoreramo.

Hari hashize imyaka ibiri gusa Umuryango Oxfarm utangaje ingengabihe yawo y’ibikorwa by’imyaka 10 byari bigamije iterambere muri rusange iyi gahunda ikaba igamije kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa bawo gukemura ibibazo by’ingutu byugarije imiryango ikennye, ikunze kurangwamo amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umunyambanga mukuru wa Oxfam Chema Vera avuga ko ahavaga inkunga zitandukanye, n’ibikorwa byatumaga Oxfam ibona amafaranga yo gukoresha hashegeshwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus kandi kikaba kitaragabanya cyane ubukana ku buryo byinshi mu bikorwa byanahagaze

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%