Inkuru Nyamukuru

#COVID-19: Inzego z’ubuzima zirahumuriza Abanyakigali n’abagororwa

todayJune 30, 2020 28

Background
share close

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, aravuga ko nubwo i Kigali hakomeje kuboneka abarwayi benshi ba COVID-19 ndetse hakaba hari n’abandi benshi baraye babonetse mu bafunzwe, bidakwiye gutera impungenge, kuko babonetse ahantu hamwe batarakwirakwira mu bantu benshi.

Mu kiganiro yagiranye na RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020, Dr Sabin Nsanzimana yasobanuye ko abantu 72 bagaragayeho COVID-19 bamwe bagakeka ko bari muri Gereza atari byo, ahubwo ngo ni abari bafungiye muri Kasho.

Umva Dr. Sabin Nsanzimana hano:

Ibi bisobanuro bitanzwe nyuma y’uko ku wa mbere tariki 29 Kamena 2020 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje imibare myinshi y’abagaragayeho icyo cyorezo ku munsi umwe, aho habonetse abarwayi bashya 101.

Kugeza ubu mu Rwanda abanduye icyo cyorezo bose hamwe bamaze kuba 1,001.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Incyuro ziri mu byatumye batangiza urugamba rwo kubohora igihugu

Umwe mu basirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, aravuga ko mu mpamvu zatumye barutangiza harimo incyuro z'abanyamahanga hamwe n'amaganya y'ababyeyi bari barataye igihugu cyabo. Retired Lieutenant (Rtd Lt) Joseph Sabena uyobora umuryango uhuza abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, yabitangaje mu kiganiro yahaye Televiziyo Flash kuri iki cyumweru. Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura uruhare rw’urubyiruko mu kubohora igihugu, Lt Sabena yagitanze ari kumwe n’abandi bayobozi barimo uhagarariye umuryango […]

todayJune 29, 2020 100

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%