Inkuru Nyamukuru

Hari abitereka amafunguro muri Resitora bagamije kwinywera inzoga

todayAugust 22, 2020 37

Background
share close

N’ubwo utubari tugifunze kubera kwirinda Covid-19, ntibibuza abakunzi b’inzoga kunywa bagasinda bazinywereye muri resitora cyangwa mu maduka kuko ho hadafunze.

Amayeri bamwe bavumbuye ni ayo kwitereka ibyo kurya ubundi bakanywa izo ashaka, ndetse hakaba n’abatizanya amafunguro kugira ngo bimarire inzoga.

Kunywa inzoga bagasinda, Guverinoma y’u Rwanda ibibona nk’uburyo butuma abantu bakenera gusabana, bikaba byabateza kwanduzanya icyorezo Covid-19.

Ubwiyongere bw’imibare y’abandura Covid-19 (nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibivuga) bwatumye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye atangaza ko gahunda ya Guma mu rugo yaba iri hafi gusubiraho.

Kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize kugera ubu, imibare Minisiteri y’Ubuzima itangaza y’abanduye Covid-19 ntabwo irimo kujya munsi y’abantu 50 buri munsi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo: Pakistan – Ni inde wishe Benazir Bhutto?

Benazir Bhutto yari umwe mu banyapolitiki bakomeye mu gihugu cya Pakistan. Uyu mugore yishwe mu mwaka wa 2007, yicirwa mu muhanda ari mu bikorwa byo kwiyamamaza. Hari abantu benshi bakekwaho kuba barabigizemo uruhare, barimo n'uwahoze ari perezida w'icyo gihugu Pervez Mucharaf; ariko se ukuri ku rupfu rwa Benazir Bhutto ni ukuhe? Byumve mu kiganiro gikurikira:

todayAugust 21, 2020 55

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%