REMA yahagurukiye abacuruza n’abagikoresha amasashe atemewe

Yanditswe na KT Radio Team September 14, 2020 - 13:32

Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) kimaze iminsi mu igenzura ngo kirebe abagikoresha n’abacuruza amasashe, bafatwe ndetse babihanirwe kuko binyuranyije n’itegeko.

Icyo gikorwa cyakozwe ku matariki ya 10 na 11 Nzeri 2020, gikorerwa mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi itandatu iwungirije, kikaba cyari kiri mu rwego rwo kugenzura uko itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ribuza ikorwa, itumizwa n’ikoreshwa ry’amasashe n’ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe ryubahirizwa.

Itegeko rivuga ko abacuruzi bafatanywe ibintu bipfunyitse mu masashe atemewe n’abacuruza ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, byose babyamburwa kikaba ari cyo gihano, mu gihe abakora ayo masashe, abayatumiza n’abayacuruza bo bacibwa amande.

Umuntu ukora amasashe n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuntu uranguza ibyo bikoresho ahanishwa gucibwa ihazabu y’ibihumbi 700 by’Amafaranga y’u Rwanda, kandi ibyo asanganywe akabyamburwa.

Umva inkuru irambuye hano:

Tanga Igitekerezo