Inka ntigenerwa amazi, irayegerezwa aho ibishakiye igasomaho
Impuguke mu by’ubworozi bw’amatungo zivuga ko inka zidakwiye kugenerwa amazi nk’uko aborozi benshi babigenza, ahubwo ko zikwiye kuyegerezwa, aho ziyashakiye zigasomaho. Abavuga ibi banavuga ko inka itanga umusaruro mwiza iyo hitawe no ku byo irya, ndetse n’igihe ibirira. Joseph Nshokeyinka ushinzwe gahunda yo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo muri RDDP, avuga ko igihe inka ihawe ibyatsi byiza, birimo intungamubiri zihagije, yagombye kurya ibipima 3,5% by’ibiro ifite, igahabwa ibipima 4% by’ibiro […]
Post comments (0)