Ikinyamakuru kizwi cyane cyo muri Amerika, cyitwa TIME, cyashyize u Rwanda, byumwihariko umujyi wa Kigali mu bihugu 50 bya mbere ku isi abantu bakwiye gusura no gutemberera mu mwaka wa 2022.
Kugira ngo hakorwe uru rutonde, Ikinyamakuru TIME cyagendeye ku makuru yatanzwe n’abantu batandukanye ariko “harebwa abatanga ibintu bishya kandi bishimishije.” Nk’uko The New Times yabitangaje.
Kigali na Nairobi ni yo mijyi yatoranyijwe yo muri Afurika, ni mu gihe Pariki y’Igihugu ya Hwange muri Zimbabwe, Franschhoek muri Afurika y’Epfo na Pariki ya Lower Zambezi yo muri Zambia, nazo zigaragara kuri uru rutonde.
Kimwe mu byanditswe muri iki kinyamakuru TIME, kivuga kuri Kigali kigira kiti: “Akenshi bavuga ko ari umujyi w’ubudabane wo muri Afurika, umurwa mukuru wa Rwanda wa Kigali wimakaza ejo hazaza heza, cyane cyane kubera ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo bugenda bwiyongera.”
Mu bindi, iki kinyamakuru cyashimiye umujyi wa Kigali, ni ibikorwa nka GuraRide, gahunda nshya yo guhererekanya amagare mu buryo bworoshye kandi buhendutse.
Iki kinyamakuru gikomeza kigira kiti: “Kigali kandi irimo kwagura imihanda yayo mu rwego rw’umushinga w’ibikorwa remezo umaze imyaka myinshi utangiye, ugamije koroshya urujya n’uruza, no gutuma abaturage babasha kugera mu byerekezo batuyemo bitabagoye.”
Biryogo car free zone ni hamwe muhagarutsweho nikinyamakuru TIME
Mu bindi byagarutsweho, ni uburyo mu mujyi wa Kigali hashyizweho bimwe mu bice byahariwe kwidagaduriramo nko ku Gisimenti ndetse n’i Nyamirambo, hari kandi no kuba igihe kimwe mihanda iharirwa n’abanyamaguru n’abagenda ku magare, mu buryo bwa siporo rusange ibizwi ka Car Free Day.
Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu iri mu byahesheje Kigali amanota
Mu bikorwa remezo bishya kandi harimo nka hoteli zirimo Four Points by Sheraton yafunguwe muri Kamena, Ikibuga gishya gishya cya golf cya Kigali, giheruka kwagurwa ku buryo ubu gifite imyobo 18. Gufungura pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu, yubatswe ku buso bwa hegitari 121 mu kubungabunga igishanga na byo byatumye Kigali ishimwa maze ishyirwa kuri urwo rutonde.
Ikibuga gishya cy’umukino wa Golf
Muri rusange, urutonde rugaragaragaraho ahantu hatandukanye ku migabane yose.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga barishimira serivisi zo kubitsa no kubikuza bashyiriweho na BK, kuko zizabafasha mu buzima bwa buri munsi mu gihe bari mu Rwanda cyangwa bari mu mahanga. Gahunda yitwa BK Diaspora Banking, ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buvuga ko bwayishyizeho nyuma yo kuyisabwa n’Abanyarwanda benshi batandukanye baba mu mahanga, kugira ngo ijye ibafasha muri gahunda zabo za buri munsi yaba iz’imbere mu gihugu cyangwa bari hanze yacyo. […]
Post comments (0)