Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, nyuma y’icyemezo cyafashwe na Cour d’assises de Paris cyo guha Laurent Bucyibaruta wahoze ari prefet wa Gikongoro igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma y’u Rwanda na we yishimiye iki cyemezo, avuga ko kiri mu buryo bwo kwibutsa ko icyaha cya jenoside kitigera gisaza. Nk’uko inkuru ya The New Times ibitangaza.
Nk’uko byatangajwe na Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), ngo kuba Bucyibaruta yarahamijwe icyaha ari isomo bakuyemo kandi bizafasha mu kurwanya Jenoside.
Yavuze ko igihano cye ari isomo ku bandi bagizi ba nabi ko Jenoside ari icyaha kidasaza ntigiteshwe agaciro kandi ko gishobora kuburanishwa ku isi hose.
Ati: “Ibi bizafasha kwereka abakiri bato ko Jenoside ifite abayikoze kandi bakigira ku mateka kugira ngo bubakire ku byagezweho mu myaka 28 ishize, ndetse no guharanira ubumwe mu Rwanda mu kurwanya jenoside.”
Minisitiri Bizimana, kandi yakomeje yishimira ibimaze kugerwaho nk’intambwe ikomeye iganisha ku butabera, agaragaza uburyo Bucyibaruta yagize uruhare runini mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.
Ati: “Yakoresheje ingabo ziyobowe na Koloneli Simba na Kapiteni Faustin Sebuhura mu gutsemba abatutsi i Murambi, Cyanika, Kaduha, n’ahantu hatandukanye harimo Maheresho, Kibeho, Muganza, Musange, Kirambi n’ahandi.”
Byongeye kandi, yatangaje ko ku hari ibice bitatu birimo; Cyanika, Murambi, na Kaduha, Abatutsi barenga 120.000 bashwe bituma icyahoze ari Gikongoro iba perefegitura ya kabiri nyuma ya Kibuye aho imiryango yazimiye burundu.
Ati: “Ni iterambere rikomeye mu butabera no kwibuka. Twizera ko izindi manza nazo zizihutishwa kubera ko imyaka 28 yo kudahana ari myinshi ”.
Caritas Mukangango warokotse Jenoside ukomoka i Kaduha, yavuze ko igihano cya Bucyibaruta kizafasha cyane mu kurwanya guhakana Jenoside, kandi kandi, ari inzira yo guha ubutabera abarokotse muri rusange.
Ati: “Kuburanishwa hanze y’u Rwanda kimwe no guhamwa n’icyaha ni intambwe nini iganisha ku kurwanya Jenoside. Twishimiye ko amaherezo yaburanishijwe agakatirwa nyuma y’imyaka 28 ”.
Mukangango ariko yagaragaje ko bifuzaga ko yahabwa igihano kirekire bitewe n’imiterere y’icyaha, ndetse n’ububasha yari afite icyo gihe, ati: “yari kurokora ubuzima bw’abantu benshi aho kubareka ngo bicwe.”
Bucyibaruta ni uwa gatanu wahamwe n’icyaha cya Jenoside agakatira n’inkiko zo mu Bufaransa.
Uwa mbere ni Pascal Simbikangwa, wakatiwe imyaka 25 mu 2014, akurikirwa n’urubanza rwahurijwe hamwe rwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi bombi bakatiwe igifungo cya burundu mu 2016, na Claude Muhayimana wakatiwe igifungo cy’imyaka 14 umwaka ushize.
Ubufaransa bwakomeje kuba indiri y’abateguye Jenoside, bakanayishyira mu bikorwa aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe.
Aba barimo Wenceslas Munyeshyaka, wahoze ari umupadiri muri kiliziya Gatolika mu Rwanda, Callixte Mbarushimana, Laurent Serubuga, wahoze ari koloneri, Uwahoze ari Minisitiri w’umurimo, Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, na Sosthene Munyemana, uzwi ku izina rya “Umubazi wa Tumba” kubera amarorerwa yakoreye mu majyepfo y’u Rwanda ndetse n’abandi.
Umuyobozi wa Polisi ya Somaliya (SPF), Maj Gen Abdi Abdi Hassan Mahamed uri mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nyakanga, yasuye ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze, asura n'icyicaro cya Polisi mu ntara y'Iburengerazuba mu karere ka Rubavu. Ni muri gahunda y'uruzinduko agirira mu Rwanda ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Somaliya. Mu ishuri rikuru rya Polisi […]
Post comments (0)