Ubwo hizihizwaga umunsi w’Umuganura mu bice bitandukanye by’Igihugu, abaturage bo mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Gahanga mu mudugudu wa Rwintanka, baganuye bahigira kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo uzatwara miliyoni 700.
Baganuye banahiga kwiyubakira umuhanda
Ni umuhanda uzaba ufite ibilometero 6.3 ukazaba uri mu cyiciro cya gatatu cy’ibyiciro bine ubusanzwe bigize imihanda yubakwa mu Rwanda, kuko icyiciro cya mbere kigizwe n’imihanda ihuza u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, icya kabiri kigizwe n’imihanda ihuza intara n’uturere, icya gatatu kikagirwa n’ihuza uduce dutuwemo, mu gihe icya kane kigizwe n’imihanda ihuza amasoko n’aho bahinga (feeder roads) y’itaka.
Ni umuhanda kandi uzaba ufite ubugari imodoka zishobora kunyuramo bungana na metero 6, ukazanaba ufite inzira z’amazi n’izindi zituma buri wese utuye umudugudu wa Rwintaka abasha kugera mu rugo rwe.
Ni igitekerezo cyatangijwe muri Gashyantare uyu mwaka, kibimburirwa no kubanza gusura bamwe mu babikoze mbere, barimo abo mu mirenge ya Kanombe muri Kabeza, Niboye, na Kibagabaga, kugira ngo bizabafashe kubaka umuhanda ujyanye n’igihe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kamena 2022, ubwo abatuye umudugudu wa Rwintanka bahuriraga mu muhango wo kwizihiza umunsi w’Umuganura, nibwo buri wese mu bari muri site igizwe n’ibibanza 318, yahigiye gutanga Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2.2, kugira ngo igikorwa cyo kubaka umuhanda gitangire.
Uyu muhanda wa kilometero 6.3 ni wo biyemeje kuzubaka
Perezida wa Njyanama y’Akagari ka Gahanga, Fazir Murangira, ari nawe uhagarariye komite ishinzwe gukurikirana gahunda zo kubaka uwo muhanda, avuga ko uyu ari umuhigo w’abaturage kandi bawugize uwabo.
Ati “Uyu ni umuhigo abaturage biyemeje, twiyemeje kandi y’uko abari aha n’abatari aha, abatanze umusanzu wabo n’abatarawutanga twese turareshya. Niba tureshya, ufitemo ibibanza birenze kimwe, azatanga menshi kubera ko afitemo ubutaka bwinshi, rero uyu muhigo twawugize uwacu”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka, avuga ko bifuza Gahanga nziza itandukanye n’iyo mu bihe byahise, kandi ko bidashobora kugerwaho abaturage batabigizemo uruhare.
Ati “Kuko turi mu marembo y’Umujyi, nitwe twakira abaturutse ku kibuga cy’indege, ni ukuvuga ko tugomba kuba dusa neza kurusha uko tubitekereza. Nagira ngo nibutse ko gukora ibi bikorwa remezo biri mu nyungu zacu, kandi Umujyi wa Kigali ushyigikiye ibi bikorwa, kuko washyizeho ingengo y’imari yo gufasha abifuza kwiyubakira imihanda, abiteguye bose ukazafatanya nabo”.
Komite ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ikorwa ry’umuhanda
Umurenge wa Gahanga wo mu Karere ka Kicukiro, ugizwe n’utugari 6 n’imidugudu 41, uwa Rwintanka utuwe n’abaturage 950 batuye mu ngo 300.
Abaregeraga indishyi mu rubanza rwa Paul Rusesabagina bandikiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, bamusaba kuzabonana na we ubwo azaba ageze mu Rwanda mu cyumweru gitaha. Usibye abapfuye n’abakomeretse, hari n’ibikorwa bitandukanye byangijwe. Iyi ni imodoka y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Vincent Nsengiyumva yatwitswe Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya USA birimo gutegurira Blinken uruzinduko mu bihugu bitandukanye bya Afurika muri iki […]
Post comments (0)