Perezida Paul Kagame, yavuze ko gukomeza kwitana ba mwana bitakemura ikibazo muzi cy’umutekano muke muri cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ahubwo hakenewe ubushake bwa politiki.
Perezida Kagame, ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatatu tariki 21 Nzeri, ubwo yari imbere y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, agaragaza aho u Rwanda ruhagaze ku bibazo bitandukanye byugarije Isi muri iki gihe.
Umukuru w’Igihugu, ubwo yagarukaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko ibibazo bihari uyu munsi bidatandukanye n’uko byari bimeze mu myaka 20 ishize ubwo hoherezwaga bwa mbere ubutumwa bw’ingabo za LONI, (MONUSCO) bwo kubungabunga amahoro n’umutekano bwagutse kandi buhenze kurusha ubundi.
Agaraza ko ikintu kibura kandi kihutirwa ari ubushake bwa politiki ngo ibibazo by’umutekano bikemuke burundu kuko umukino wo gukomeza kwitana ba mwana atari cyo gisubizo.
Perezida Kagame yatangaje ibi nyuma y’aho ku wa Kabiri Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, ubwo nawe yagezaga ijambo kuri iyi nteko rusange ya UN, yashinje u Rwanda kumugaragaro kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cye rwihishe inyuma y’umutwe wa M23.
Tshisekedi yavuze ko nubwo igihugu cye gifite ubushake bwo kubana mu mahoro n’abaturanyi, ati: “bamwe muri bo nta kindi cyiza babonye cyo kudushimira kitari ubushotoranyi no gufasha imitwe yitwaje intwaro ikora iterabwoba iyogoza uburasirazuba bwa DR Congo.”
Nyamara ibi ibirego u Rwanda rwakomeje kubihakana, rugashinja DR Congo gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kugaba ibitero ku Rwanda.
Perezida Kagame yagaragarije kandi inteko rusange ya UN ko ubufatanye bw’ibihugu by’akarere cyangwa ubwumvikane bw’ibihugu bibiri bigaragaza ko hakorwa itandukaniro Maze atanga ingero z’ubufatanye bw’u Rwanda n’amahanga, mu kubungabunga amahoro n’umutekano ashimangira ko uburyo bwakoreshejwe mu bihugu birimo Santarafurika no mu majyaruguru ya Mozambique aho u Rwanda na SADC, byohereje ingabo kugarura amahoro, bwanakoreshwa no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi bigatanga umusaruro.
Ati: “Iyo iyi mikorere iza kwifashishwa mu buryo bukwiye muri DR Congo nkuko byari byifujwe mu biganiro bya Nairobi, hari kuboneka itandukaniro rinini.”
Perezida Kagame, yasoje kuri iki kibazo avuga ko igihe kiri gutakara Kandi hakomeje kwangirika byinshi, maze asaba imiryango mpuzamahanga kugira uruhare rufatika mu bijyanye n’ubushobozi kandi ku buryo buhoraho.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba barahawe mudasobwa zizabafasha kunoza umurimo bakora. Abarimu bose mu myaka ibiri bazaba barahawe mudasobwa Yabitangaje mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Ntara y’Amajyepfo, ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022, bagamije kuganira ku mikorere myiza bifuzwaho mu mwaka w’amashuri uri hafi gutangira. Dr. Mbarushimana yavuze […]
Post comments (0)