Abahanga mu by’imiti hamwe n’abaganga bose mu Gihugu bahawe amabwiriza ababuza gucuruza no gukoresha umuti wa Broncalène, bitewe n’uko umuntu wawuhawe iyo atewe ikinya ngo ashobora kubyimba imiyoboro itwara amaraso mu mubiri bikaba byamuviramo urupfu.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda-FDA) cyahagaritse ikoreshwa ry’uyu muti, mu itangazo cyasohoye ku itariki ya 16 y’uku kwezi kwa Nzeri 2022.
Rwanda FDA yavuze ko impamvu ihagaritse ikoreshwa ry’uyu muti waba uhabwa abana cyangwa abakuru, ari uko utera ibibazo birimo ibyitwa ’anaphylactic reaction’, bibuza abantu guhumeka no gutembera kw’amaraso mu mubiri.
Muganga mu bitaro bya Kibagabaga Théodosie Musabwayire agira ati “Abahawe uwo muti (iyo batewe ikinya) barafuruta, bakabyimbagana, kuko mu mihogo imiyoboro iba yabyimbye noneho bakananirwa guhumeka, imiyoboro itwara amaraso iraziba cyangwa ikaba mito, impamvu batubuza gutera ikinya ni uko umuntu yapfa.”
Abaganga n’abahanga mu by’imiti baremeza ko babonye itangazo rya FDA rihagarika ikoreshwa rya Broncalène, ariko mu baturage bamwe bavuga ko hari aho bagura uwo muti bakawukoresha bitewe no kutagira amakuru.
Hari umuturage w’i Masaka muri Kicukiro ugira ati “Ntabwo twigeze tumenyeshwa ko uwo muti ’Broncalène’ wavuye ku isoko, turacyakomeje kuwugura no kuwuvuza abana bacu, ariko ikibazo kirimo, abantu benshi ntabyo tuzi.”
Umuhanga mu by’imiti witwa Kalisa Leon yaganiriye na RBA ahumuriza abanyweye umuti wa Broncalène, ko wahagaritswe hakiri kare kandi nta zindi ngaruka ugira kereka ku baterwa ikinya.
Kalisa avuga ko umuganga wese utera ikinya cyangwa umuhanga mu by’imiti, bose bamaze kumenyeshwa ko bagomba kwigengesera, abaganga bazajya babanza kubaza abarwayi niba baheruka kunywa umuti wa Broncalène.
Kalisa agira ati “Uyu muti (wa Broncalène) byagaragaye ko ugira ingaruka iyo uhuye na ya miti ikoreshwa mu gusinziriza, ikaba ishobora no gutanga urupfu, abayitanga bose turabizi ko tutagomba kuyitanga.”
Ikigo FDA gisaba abarangura n’abacuruza imiti guhagarika itumizwa n’icuruzwa rya Broncalène, gutanga raporo igaragaza imiti nk’iyi bagifite mu bubiko ndetse n’iyo bamaze gutanga ku baturage.
Uyu muti wa Broncalène wari usanzwe ukoreshwa cyane mu kuvura inkorora.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa, kivuga ko gukura uyu muti ku isoko avuga ko babikuye ku bushakashatsi bwakoze n’ikigo cyo mu bufaransa gisanzwe gikora uwo muti aho bwagaragaje ko ushobora kugira ingaruka mbi igihe bibaye ngombwa ko uwawonyoye aterwa ikinya.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko mu minsi mike azagirira uruzinduko mu Rwanda. Muhoozi, ibi yabinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, kuri uyu wa gatanu tariki 23 Nzeri. Avuga ko uru rugendo azarwungukiramo izindi nama zijyanye n’ubworozi. Lt Gen Muhoozi yagize ati "Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu, Nyakubahwa Paul Kagame, kugira ngo nunguke izindi nama zijyanye n’ubworozi bw’inka." […]
Post comments (0)