Inkuru Nyamukuru

Borris Johnson yavuze ko Putin yamukangishije kumutera Misile

todayJanuary 31, 2023 58

Background
share close

Boris Johnson yavuze ko Vladimir Putin yamukangishije kumutera misile mu kiganiro bagiranye kuri telefone mbere y’uko Uburusiya bugaba igitero kuri Ukraine.

Putin yabwiye Johnson ko byamutwara umunota umwe gusa

Uyu wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Bwongereza yavuze yuko Putin yamubwiye ko byamutwara umunota umwe gusa.

Johnson yavuze ko ibyo yabimubwiye amaze kumusobanurira ko intambara yaba ari akaga gakomeye. Gusa umuvugizi wa Klimlin, ibiro bya Perezida Putin yavuze ko ibyo ari ibinyoma.

Johnson yabwiye Putin ko gutera Ukraine bizatuma ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bimufatira ibihano, ndetse bikazatuma umubare munini w’ingabo za NATO, zishyirwa ku mupaka w’u Burusiya.

Gusa ariko Borris Johnson yongeyeho ko Putin yabaye umuntu ucishije make muri icyo kiganiro cyo kuri telephone.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Biteganyijwe ko muri 2024 ubukene bukabije buzaba bugeze kuri 1%

Mu Rwanda umubare w’abafite ubukene bukabije uzagera byibuze munsi ya 1% bitarenze 2024, binyuze muri gahunda z’Igihugu z’uburyo abaturage b’amikoro macye bivana mu bukene mu buryo burambye. Ni intego Igihugu cyihaye binyuze mu nama y’Abaminisitiri ya tariki 11 Ugushyingo 2022, aho binyuze mu itangazo ry’iyi nama hafashwe umwanzuro wo kureba uburyo intego Igihugu gifite yo kugabanya ikigero cy’ubukene bukabije, bukagera munsi ya 1% bitarenze umwaka wa 2024. Raporo ya Minisiteri […]

todayJanuary 31, 2023 66

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%