Umushumba wa kiliziya gatolika Papa Fransisko yageze muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Papa Fransisko ageze muri RDC nyuma y’imyaka 37, Kongo isuwe na Papa Yohani Paul wa Kabiri. Icyo gihe iki gihugu cyitwaga Zaire mu 1985.
Ku isaha ya saa munani n’iminota 33 za ku manywa ku isaha ya Kinshasa ni bwo indege itwaye Papa yageze ku kibuga mpunzamahanga cya N’djili, aho yakiriwe na ministiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde. Yahise yerekeza ku ngoro y’umukuru w’igihugu kugirana ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi.
Imihanda iva ku kibuga cy’indenge yari yuzuye abantu bategereje gupepera uyu mushumba wa kiliziya Gatulika bamwakira mu gihugu cyabo.
Kimwe cya kabiri cya miliyoni hafi 90 zituye muri Kongo ni abayoboka ba kiliziya Gatolika.
Mu minsi itatu azamara muri Kongo Papa Fransisko azabonana n’abayobozi batandukanye barimo umukuru w’igihugu, abadiplomate n’abahagarariye imiryango ya Sosiyete Sivili.
Papa Fransisko w’imyaka 85, amaze iminsi afite uburwayi bwo mu mavi. Amaze kururutswa mu ndege bamushyize mu ka kagari kabugenewe k’abadashobora gutambuka neza.
Ku rubuga rwa twitter, ibiro by’umukuru w’igihugu cya Kongo byanditse ko bihaye ikaze Papa Fransisko mu gihugu gituwe n’abagatolika miliyoni 45.
Byavuze ko bashimishijwe nuko Papa yubahirije ubusabe bw’umukuru w’igihugu bumutimira, bwatanzwe mu 2020.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu azayobora igitambo cya misa kizakurikirwa n’ibiganiro azagirana n’abakorewe ihohoterwa kubera imvururu ziri mu burasirazuba bwa Kongo. Izo mvururu zarushijeho gukaza umurego muri iyi minsi havugwa intambara hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Iminsi yose agiye kumara muri Kongo azayimara mu murwa mukuru Kinshasa, aho azava yerekeza muri Sudani y’epfo ku wa Gatanu.
Uru ni uruzinduko rwa Gatanu Papa Fransisko agiriye muri Afurika kuva mu 2013 akimara gutorerwa kuyobora kiliziya Gatolika.
Icyegeranyo cya 2022 cy’Umuryango Transparency International (Corruption Perceptions Index/CPI) cyahaye u Rwanda amanota 51% ku Isi mu bijyanye no kutagira ruswa, mu gihe muri 2018 rwari rwagize 56. U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 54 mu bihugu 180 byakorewemo ubwo bushakashatsi. Ibihugu bya mbere ku Isi mu kutagira ruswa ari byo Finland na New Zealand birarusha u Rwanda amanota 36%, kuko byabonye amanota 87%. Ku rwego rwa Afurika yo […]
Post comments (0)