Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko u Rwanda ari Igihugu cyahanzwe n’ubutwari kuko rwabonye ubwigenge kubera ubutwari bw’Abami banahasize ubuzima, ndetse na nyuma y’ubukoloni intwari zongera kurwitangira zirubohora ingoyi y’irondabwoboko n’ubwicanyi.
Dr Valentine Uwamariya
Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023, muri gahunda yo gusoza ibikorwa by’icyumweru cy’Ubutwari mu Ntara y’Iburasirazuba, mu biganiro byamuhuje n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza umunani ziri muri iyi Ntara, byabereye mu Karere ka Kayonza.
Ni icyumweru cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”, kikaba cyarakozwemo ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku butwari mu bantu b’ingeri zitandukanye, no gusura umuhora w’urugamba rwo kwibohora.
Minisitiri Uwamariya avuga ko kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu, ari ukuzirikana no kwishimira Intwari z’Igihugu, kubera ibikorwa by’ikirenga kandi by’ingirakamaro byabaranze.
Avuga ko ibi bishimangirwa n’indirimbo yubahiriza Igihugu aho igira iti “Abakurambere b’intwari bitanze batigama, baraguhanga uvamo ubukombe none uraganje mu bwigenge.”
Yakomeje avuga ko no mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, habonetsemo intwari zarwitangiye zitizigama.
Yagize ati “Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, nirwo rugero rwa hafi rw’Ubutwari bw’Ingabo za RPA.”
Yavuze ko ubutwari muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko butavugwa hatavuzwemo umwami Yuhi wa 5, Musinga, wahanganye n’abakoloni kugeza bamuciriye ishyanga mu 1931.
Yavuze kandi ko ubutwari butavugwa, hatavuzwe umwami, Mutara wa 3, Rudahigwa, waharaniye ubwigenge kugeza bamuvukije ubuzima akibushakisha.
Yavuze ko kuva kera ari indangagaciro zari mu mico y’imiryango y’abantu batandukanye batuye Isi.
Uwo muyobozi yavuze ko mu myumvire y’abatuye Isi mu bihe byahise, ubutwari bwajyanaga n’imbaraga z’umubiri, byitwa ibigango cyangwa iza gisirikare.
Minisitir Uwamariya yavuze ko mu bihugu bitandukanye ubutwari bwagiye buva mu bikorwa by’urugamba, ahubwo bureberwa mu bikorwa bindi bitandukanye bifitiye umuryango w’abantu n’Igihugu akamaro.
Yakomeje avuga ko muri iki gihe ibikorwa by’ubutwari bishobora kugaragarira mu byiciro by’imibereho y’abantu n’Igihugu nko kugiteza imbere, imibereho n’imibanire myiza, ubuyobozi bwiza, umutekano n’amahoro.
Abakora mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (RNS), n’abakora mu magororero y’igihe gito y’uturere n’umujyi wa Kigali, basoje umwiherero bari bamazemo iminsi itanu mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera. Abakozi b’ibigo ngororamuco bibukijwe kurushaho kunoza ibyo bakora Aba bakozi bose uko ari 176 bahuguwe ku bintu bitandukanye hagamijwe kubafasha kunoza akazi kabo no kwita ku bo bashinzwe uko bikwiye, cyane ko bakira abantu benshi kandi baba bakeneye […]
Post comments (0)