Inkuru Nyamukuru

Nyamagabe: Ubushinjacyaha bukurikiranye abagabo batanu bakekwaho kwica umugabo bagakomeretsa umugore we

todayFebruary 2, 2023 89

Background
share close

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranye abagabo batanu bakekwaho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa umugabo bikamuviramo urupfu ndetse n’icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi cyakorewe umugore.

Ibi byaha byabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2023, mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Nyamagabe, abagabo batanu bafatanyije bateye urugo rwa nyakwigendera BIZIMANA Izaie.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo baje Bitwaje imihoro ndetse bagamije kwica Bizimana Izaie, bagiye ku kiraro cy’inka barayikanga irabira, ubwo Bizimana Izaie yarasohotse maze abaregwa baramwadukira baramutemagura bamuca akaboko kamwe bagakuraho ndetse bamutema n’urwasaya.

Umugore we ubwo yari aje kureba icyo umugabo we abaye maze mu gihe ageze hanze asanga umugabo we bamutemaguye bikomeye, ashatse gusubira mu nzu nawe bahita bamwadukira bamutemagura mu mugongo no mu bitugu.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko aribwo abantu batabaye maze basanga Biziman Izaie ari hasi yangiritse bikomeye ariko agihumeka gake, avuga ko yamenye babiri mu bamutemye. abaturage bahise bahamagara ubuyobozi maze bajya gufata abaregwa.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo gupfa bakurikiranyweho kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi bakurikiranyweho kibahamye bahanishwa igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 21 y’Itegeko nº 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Bafatanywe udupfunyika 2400 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafatiye mu karere ka Kamonyi ibiyobyabwenge by’urumogi rungana n’udupfunyika 2,400, aho rumwe rwafatanywe umugore w’imyaka 26 urundi rufatirwa mu rugo rw’umucuruzi yari avuye kururanguraho. Uwafashwe ni uwitwa Mukeshimana Géraldine, wafatiwe mu mudugudu wa Nyabitare, akagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda, ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama, afite udupfunyika tw’urumogi 200 yari avuye kurangura kwa Nizeyimana Rukabu Patient w’imyaka 45 wahise […]

todayFebruary 2, 2023 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%