Inkuru Nyamukuru

Burundi: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC

todayFebruary 4, 2023 27

Background
share close

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ibera mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023 ihuje Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biga ku mutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko Perezida Paul Kagame, William Ruto Perezida wa Kenya, Madamu Samia Suluhu Hassan Perezida wa Tanzania, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze kugera mu Burundi bitabiriye iyi nama.

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byatangaje ko iyi nama igiye guterana ikarebera hamwe uburyo umutekano muke wo mu gihugu cya Congo wagaruka biciye mu nzira y’ibiganiro by’Amahoro.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaraza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo birangwa mu mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iki kibazo u Rwanda rugasanga kitakemurwa no kwitana ba mwana kuko icyabuze ari ubushake bwa Politiki bwo kurandura umuzi w’ikibazo nyiri izina.

U Rwanda rwemera ko hubahirizwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe i Luanda n’i Nairobi, ijyanye no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’igihano cy’umwana w’imyaka 15 wacuruje urumogi

Ubushinjacyaha Bukuru bwasobanuye ibyo gukatira igifungo cy’imyaka ibiri umwana w’imyaka 15, wahamijwe n’urukiko gucuruza urumogi agakatirwa igifungo cy’imyaka ibiri isubitse. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi Byatangajwe mu gihe hari benshi bari bakomeje kwibaza kuri iyo myaka n’icyo gihano, ariko Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubutabera bwakoze akazi kabwo neza mu guhana uwo mwana. Ikibazo cy’uwo mwana w’umuhungu cyamenyekanye ku wa 31 Mutarama 2023, ubwo yagezwaga mu rukiko, ngo aburanishwe ku cyaha cyo gucuruza […]

todayFebruary 4, 2023 16

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%