Inkuru Nyamukuru

Dr Ildephonse Musafiri yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

todayMarch 2, 2023

Background
share close

Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbuye Dr Gerardine Mukeshimana wari kuri uwo mwanya kuva mu 2014.

Dr Ildephonse Musafiri, Minisitiri mushya w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Izi mpinduka zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 2 Gashyantare mu itangazo tangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), asimbuye Rutikanga Alexandre mu gihe Madamu Clarisse Umutoni yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri RAB.

Dr Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mushya yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva muri Kanama 2022.

Dr Ildephonse Musafiri, mbere yo kugirwa umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, yari asanzwe ari umuyobozi w’akanama gashinzwe ingamba na politiki za leta mu biro bya Perezida.

Dr Musafiri kandi ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda, akaba umwalimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, aho yigishije ndetse akaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu.

Dr Thelesphore Ndabamenye, Umuyobozi mushya wa RAB

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo imishahara y’abandi bakozi izamurwe – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko Leta izakomeza gusuzuma uburyo yakongera imishahara y’abakora mu zindi serivisi za Leta, nyuma yo kuzamura umushahara wa mwarimu. Perezida Paul Kagame Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023, ubwo yabazwaga niba nta gahunda yo kongera imishaha abandi bakozi ba Leta bakora mu zindi serivisi, ariko cyane cyane iz’ubuzima. Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bigeze kureba icyakorwa kugira ngo […]

todayMarch 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%