Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Malawi yahaye imbabazi uwari Minisitiri w’umutekano ku byaha bya ruswa

todayApril 12, 2023

Background
share close

Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera, yababariye uwahoze ari Minisitiri w’umutekano mu gihugu warufingiye ibyaha bya ruswa kuva mu 2020.

Uladi Mussa yari mu banyururu 200 barekuwe ku bw’imbabazi z’umukuru w’igihugu kuri Pasika. Gusa imbabazi zahawe bwana Uladi hari abagaragaje ko leta idohotse ku rugambwa yiyemeje rwo kurwanya ruswa.

Uladi Mussa, yari yarafatiwe kandi ibihano na Amerika byo kutagirira ingendo ku butaka bwayo kubera gushinjwa rusawa.

Leta ivuga ko izi mbabazi zemewe n’itegekonshinga rya Malawi riha imbabazi umunyururu wagaragaye imyitwarire iboneye muri gereza.

Ambasade ya Amerika i Lilongwe yabwiye VOA ko ibihano byo kumubuza kugirira ingendo ku butaka bwa Amerika bigumishwaho nubwo yahawe imbabazi na Perezida.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kwemera kwica uwo mwakoranye mukaba inshuti, nta mutima nta n’ubumuntu uba ufite-Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko abantu bize bakemera kwica abo biganye, bakuranye, bakoranye, bari inshuti, basangiye Igihugu, nta mutima nta bumuntu bari bafite. Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata 2023, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 abari abakozi b’ibyahoze ari Perefegitura na Superefegitura bikabyara Intara y’Iburasirazuba ndetse n’abari abakozi b’Amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Rwamagana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwatanze ubuhamwa wari umukozi […]

todayApril 12, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%