Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye indahiro z’abashinjacyaha bashya

todayApril 13, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye indahiro z’abashinjacyaha bane, abasaba ko ntawe ukwiriye gukoresha ububasha ahabwa mu gutsikamira uburenganzira bwa muntu.

Abarahiye mu muhango wabaye ku wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, barimo Dr Diogène Bideri, Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Mukamageza Melene, Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye, Kayitesi Caritas na Mupenzi Birori Ezechiel, ni Abashinjacyaha ku rwego rw’ibanze.

Bimwe mu byo aba bashijacyaha basabwe birimo kwirinda amakosa ajyanye no kubogama yakunze kuranga bamwe muri bo no kudatatira indahiro barahiye.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, ashingiye ku ndahiro barahiye yavuze ko nta we ukwiye gukoresha ububasha afite mu gutsikamira uburenganzira bwa muntu.

Bamwe mu barahiriye kuba abashinjacyaha bashima Leta y’u Rwanda itanga amahirwe angana mu gutanga ubutabera nyabwo bavuga ko bashingiye ku bimenyetso bazuzuza neza inshingano barahiriye.

Umushinjacyaha Mukuru wa Republika Aimable Havugiyaremye avuga ko akazi k’ubushinjacyaha katagarukira ku gufunga, abasaba gukorana ubushishozi.

Ku bijyanye n’icyaha cya ruswa ikunze kuvugwa kuri bamwe mu bashinjacyaha, abaturage basabwe gutanga amakuru cyane ko inzego zibarenganura zitagarukira mu bucamanza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kayonza: Hatangiye iperereza ku mibiri yabonetse mu mugezi

Ku wa Mbere tariki 10 Mata 2023 mu Kagari ka Rugendabari, Umudugudu wa Kanyamasha mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, habonetse imibiri 45 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Rwanda mu 1994. Ni amakuru yamenyekanye mu ma saa yine z’amanywa, abaturage ari bo babimenyesheje ubuyobozi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yagize ati: “Imibiri yabonetse mu kayaga gato kitwa Gashaka kari iruhande rw’imirima y’abaturage aho […]

todayApril 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%