Ibi biganiro kandi biri mu murongo wo gushimangira amasezerano mu by’umutekano yasinywe hagati y’u Rwanda na Qatar, nyuma y’uruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit, yagiriye mu Rwanda umwaka ushize.
Muri urwo ruzinduko, Lt. Gen Salem bin Hamad bin Mohammed bin Aqeel Al Nabit, yakiriwe na Perezida Paul Kagame.
Lt Gen. Salem Bin Hamad yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gutsura umubano ndetse no gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’iza Qatar (QAF) mu bijyanye n’umutekano.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare, aho Abanyarwanda bajya kwiga muri iki gihugu amasomo yo gucunga no kubungabunga umutekano.
Ku wa Kane tariki 20 Nyakanga, mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, Gahunda y’Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’, bwakomereje ku bakozi ba Kompanyi ya Jali Transport, bibutswa inshingano zabo mu kwirinda icyateza impanuka. Ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Umutekano wo mu muhanda ni inshingano za buri wese’, Gahunda ya Gerayo Amahoro igamije gushishikariza abakoresha umuhanda kwimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco. Yatangijwe mu […]
Post comments (0)