Inkuru Nyamukuru

Hasojwe amahugurwa ajyanye no gukoresha imbwa zifashishwa mu gusaka

todayAugust 25, 2023

Background
share close

Abapolisi 16, ku wa Gatatu tariki 23 Kanama, basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri yerekeranye no gukoresha imbwa zifashishwa mu gusaka.

Ni amahugurwa yatangwaga n’abarimu bo mu kigo cyo mu Buholandi gishinzwe gukoreshwa imbwa zifashishwa mu gutahura abanyabyaha bafite ibiyobyabwenge n’ibindi bihungabanya umutekano nk’ibiturika, yateguwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzikoresha (Canine Brigade).

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, ubwo yasozaga ku mugaragaro aya amahugurwa yaberaga i Masoro mu Karere ka Gasabo, yavuze ko uko Isi igenda itera imbere mu ikoranabuhanga ari nako ibihungabanya umutekano bigenda bifata intera. 

Yagize ati: “Uko isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga ni nako n’abagizi ba nabi baryifashisha, rimwe na rimwe bigatuma bigorana gutahura no gukumira ibyaha. Ni kubw’izo mpamvu, Polisi y’u Rwanda yashyize ingufu mu kongera ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo biyifashe guhora ihangana n’abanyabyaha.

Ibikorwa by’Ishami rikoresha imbwa zifashishwa mu gusaka, biri mu biza ku isonga mu gutuma inshingano za Polisi y’u Rwanda zo gucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo zigerwaho.”

Yongeyeho ati: “Aya mahugurwa agamije kongerera abapolisi ubumenyi n’ubushobozi bwo gukoresha neza imbwa zifashishwa mu gusaka, kugira ngo bakore neza akazi kabo ko gutahura abanyabyaha bitwaje ibishobora guhungabanya umutekano by’umwihariko ibiturika n’ibiyobyabwenge.”

Yashimiye abarimu batanze amahugurwa n’abafatanyabikorwa ku musanzu wabo utanga umusaruro mu kongera ubushobozi no kurushaho gusigasira umutekano.

Yabijeje ko amahugurwa nk’aya azakomeza, asaba abahuguwe gukoresha neza ibyo bayungukiyemo no guhora baharanira kongera ubumenyi.

Yasoje avuga ko uwo ari we wese uhungabanya umutekano w’abaturage aba ahungabanyije n’umutekano w’igihugu muri rusange kandi ko adashobora kwihanganirwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuhindo wa 2023 uteganyijwemo imvura nyinshi irenze isanzwe

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo-Rwanda cyatangaje iteganyagihe ry’umuhindo wa 2023, rigaragaza ko hazagwa imvura nyinshi guhera ku matariki ya 03-10 Nzeri 2023 i Rubavu n’i Rutsiro, henshi mu turere twa Musanze na Nyabihu ndetse n’iburengerazuba bwa Ngororero. Ahandi biteganyijwe ko imvura izatangira ku matariki atandukanye, ku buryo ahanyuma ari iburasirazuba bw’Akarere ka Kirehe izaboneka ku matariki ya 02-08 Ukwakira 2023. Ikarita y’iteganyagihe igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali na henshi […]

todayAugust 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%